NSENGUMUKIZA PRUDENCE

Hitamo kuyoboka cyangwa upfe: aya ni amahitamo agoye ku muntu  wifuza gukorera Politiki no gutanga ibitekerezo  binenga politiki y’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda , kuva FPR yafata ubutegetsi mu myaka 27 ishize abantu batandukanye muri bamwe mu bagiye bagerageza kunenga politiki ya FPR Inkotanyi bakagaragaza amakosa yayo  bagiye bazira impfu zitandukanye   mu Rwanda .

Intsinzi.net Ikinyamakuru kiyemeje kubagezaho inkuru zicukumbuye zigendanye na Politiki y’akarere k’ibiyaga bigari yabakusanyirije urutonde rw’abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bazwi bamaze kwica na FPR-Inkotanyi.

Revocat Karemangingo, 2021

Umucuruzi w’umunyaRwanda wari uzwi cyane mu gihugu cya Mozambique  yishwe arashwe amasasu n’abantu bitwaje imbunda hafi y’urugo rwe i Maputo. Ubwo yari ari mu modoka atashye. Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ko nta ruhare yagize muri ubwo bwicanyi. Icyakora, Cleophas Habiyaremye, perezida w’ishyirahamwe ry’impunzi zo mu Rwanda muri Mozambike yavuze yuko nta gushidikanya abishe uyu mucuruzi boherejwe na leta ya Kigali kuko bari bamaze iminsi bamuhiga, aho yakomeje ashimangira ko  hakenewe iperereza ryigenga , Kagame na guverinoma ye bakabiryoza.

Urupfu rwa Karemangingo rwabaye nyuma y’iminsi mike uRwanda rwohereje ingabo muri Mozambique kujya gucunga umutekano mu ntara ya Cabo Delgado.

Abdallah Seif Bamporiki, 2021

Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akaba n’umwe mu bari bagize komite nyobozi y’ishyaka rya RNC yarasiwe muri Afurika yepfo, aho yabaga nk’impunzi ya Politiki.

Abapolisi bo muri Afurika yepfo babanje kuvuga ko bafata ubwo bwicanyi nk’ubujura. Icyumweru kimwe mbere y’iyicwa rye, Bamporiki yari ayoboye umuhango wo kwibuka abarwanashyaka batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bishwe mu bice bitandukanye by’isi.

Abamwishe batwaye telephone ye hamwe n’ikofi ye mbere y’uko bahunga.

Bamporiki yari umukuru (coordinator) w’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) muri Africa y’Epfo, ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu 2010, Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, agahunga nyuma agashinga RNC yararashwe arakomereka bikomeye ariko ararokoka.

Camir Nkurunziza,2019

Mu 2019 Camir Nkurunziza, Umunyarwanda w’impunzi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yiciwe ku muhanda i Cape Town muri Afurika y’Epfo. Camir Nkurunziza yari umushoferi muri sosiyete ya Bolt itatwara abantu n’ibintu mri Afurika y’epfo.

Camir Nkurunziza,wahoze ari umu GP warindaga perezida Kagame yari yarahungiye muri Afurika y’epfo, mu byo yazize harimo ko yari umwe mu bayoboke bakomeye b’ishyaka rya RNC.

Kizito Mihigo, 2020

Uyu muhanzi   wakunzwe kubera indirimbo z’Imana ndetse n’izindi zirimo ubutumwa  bugamije kubaka umuryango ushingiye ku bumwe n’ubwiyunge yapfuye ari muri kasho ya Polisi,Kizito Mihigo yishwe nyuma yuko yari amaze igihe agaragaza ko leta yahagaritse Jenoside idasiba kubangamira abacitse ku icumu , uyu muhanzi yapfuye hari hashize iminsi asohoye indirimbo igisobanuro cy’urupfu avugamo ubwicanyi FPR Inkotanyi yakoreye Abahutu mu Rwanda no muri Congo ariko bukaba bwarirengagijwe.

Anselme Mutuyimana, 2019

Uyu yari umwe mu bayobozi ba hafi b’ishyaka rya FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi , basanze yapfiriye mu ishyamba mu mwaka wa 2019. Umwaka wabanjirije uwo, Mutuyimana yari amaze igihe arekuwe nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka itandatu aho yari yarafungiwe ibitekerezo bya Politiki bigaragaza amwe mu makosa y’ishyaka rya FPR Inkotanyi.

Jean Damascene Habarugira, 2017

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yaburiwe irengero nyuma yo guhamagarwa mu nama n’umuyobozi ushinzwe umutekano waho yari atuye . Nyuma y’iminsi mike, abayobozi bahamagaye umuryango wa Habarugira gukusanya umurambo we mu bitaro byaho yakoraga I Shyogwe.

Yiciwe mu karere ka Muhanga mu majyepfo y’u Rwanda hafi yaho  yakoreraga muri centre de santé y’i Shyogwe.

Madamu Ingabire avuga ko abantu bishe Dusabumuremyi baje kuri moto bamutera ibyuma baramwica barongera burira moto baragenda.

Illuminee Iragena, 2016

Madamu Illuminée Iragenda yari umubyeyi w’imyaka 41 y’amavuko. Mu gitondo cyo ku wa 26 werurwe 2016, yabyutse nk’abandi bakozi ba Leta, agiye ku kazi ariko ntiyabashije kugerayo, yategzwe igico ari mu nzira ajyanwa gufungirwa I Kami

Muri icyo cyumba cy’urupfu, madamu Iragena yakimazemo amezi abiri yose, akorerwa iyicwarubozo n’ibindi bikorwa by’ibabaza mubiri.

Mu rwego rwo gushakisha irengero rya Illuminée Iragena, hagati ya werurwe na Mata muri uwo mwaka wa 2016, musaza wa Nyakwigendera yatanze ikirego kuri CID, asaba ko mushiki we yaboneka, cyangwa aho afungiwe hakamenyekana. Umugenzacyaha wa CID yaje gusimburwa na RIB yamwemereye ko Illuminée ariho, ko atapfuye nk’uko bikekwa ko ahubwo afungiye i Kami.

Uyu mugenzacyaha yahise anakora dosiye y’ifatwa ndetse n’iy’ifungwa rye. Abicanyi bari biteguye kumuniga muri icyo gihe, bakibona ko aho uyu mubyeyi yari afungiwe hamenyekanye, barahamuvanye, bamujyana kuvurizwa mu bitaro bya Kanombe, aho yagejejwe ari intere.

Agifata agatege, Illuminée yaje kuvanwa muri ibyo bitaro ajyanwa ahazwi nko kwa Gacinya I Gikondo hicirwa abantu benshi mu batavuga rumwe na leta  .

Illuminée yahamaze amezi ane yose, mbere y’uko yimurirwa muri imwe mu nzu zihishwamo abantu baba bagiye kwicwa zizwi nka (Safe house).

Taliki ya 25 nyakanga 2016, ni bwo abicanyi batumwe na leta bamazemo umwuka Illuminée Iragena bamwishe urubozo.

Patrick Karegeya, 2014

Uwahoze ari umuyobozi ushinzwe iperereza mu Rwanda aho yari ashinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu  basanze yapfiriye mu cyumba cya hoteri muri Afurika y’Epfo.

Yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo mu 2007 nyuma yo gukekwaho umugambi wo kugambirira guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame. Nk’uko bigaragara mu kiganiro cyo mu mwaka wa 2019 mu kinyamakuru The Guardian, mbere y’urupfu rwe, Abanyarwanda benshi bo muri Afurika y’Epfo bari baraburiye Karegeya ko ubutasi bwa gisirikare bw’u Rwanda bwashakaga guha akazi abicanyi bo kumwica nyuma yo kugerageza kwica Kayumba Nyamwasa bikabananira.

Theogene Turatsinze, 2012

Theogene Turatsinze  wahoze ayobora Banki ishinzwe iterambere mu Rwanda basanze yapfuye mu 2012 yajugunwe  mu ruzi hafi ya Maputo  urimo kureremba ubwo hari  hashize iminsi 2 aburiwe irengero.

Uyu mugabo wabaga muri Mozambique yari yaranashakiyeyo umugore mu 2009,

yakoraga ibikorwa by’ubucuruzi ndetse akanigisha muri Kaminuza yigenga muri icyo guhugu.

 Umufasha we akomoka muri Mozambique ni umukobwa w’umukuru w’inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Mozambique.

Theogene Turatsinze yari afite impamyabumenyi ya Masters muri Management yavanye muri Australian Catholic Universtity y’i Sydney.

Andi makuru Intsinzi.net yashoboye kumenya nuko Turatsinze  Theogene yegujwe ku mwanya w’umuyobozi mukuru (Managing Director) wa Banki y’u Rwanda Itsura amajyambere (BRD) mu 2007  ahita ajya kwikorera ibikorwa by’ubucuruzi muri Mozambique, kubera ubwumvikane buke yari afitanye na Bwana Jack Kayonga wari umwungirije kuri uwo mwanya akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe ishoramari.

Mbere yuko yirukanwa ku mwanya we, Turatsinze yajyanye muri Mozambique urutonde rw’amafaranga yibwe n’abayobozi ba kuru b’uRwanda bakayahisha muri Banki zo hanze.

Akimara kweguzwa Kayonga yahise ahabwa uwo mwanya n’inama y’abaministri.

Charles Ingabire, 2011

Umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye (Investigative Journalist) wakoreraga ikinyamakuru cye bwite Inyenyeri, yakunze kugaragara cyane anenga leta yu Rwanda.

Ingabire yarasiwe muri Uganda, aho yari atuye nk’impunzi ya politiki. Charles Ingabire, wari umwanditsi mukuru w’«Inyenyeri News», wanengaga ku buryo bugaragara guverinoma y’u Rwanda, yarashwe amasasu abiri mu gatuza mu ijoro ubwo yari avuye mu kabari gaherereye ahitwa Bukesa-Kikoni Makerere, i Kampala.

 Inshuti ze zatangarije «Human Rights Watch» ko Ingabire yakundaga kunywera muri ako kabari, kuri uwo mugoroba akaba ari ho yari yagorobereje.

Andre Kagwa Rwisereka, 2010

Andre Kagwa Rwisereka  wari Umuyobozi wungirije w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Green party  basanze yishwe yanaciwe umutwe mu 2010.

Hari ku italiki 13 Kamena 2010 ahagana mu ma saa tatu z’umugoroba ubwo imodoka ya Andre Kagwa Rwisereka yagendaga ahitwa ku Itaba mu karere ka Huye ubwo yatahaga aho yari asanzwe aba, ariko imodoka ye yagiye ikurikiwe n’imodoka ebyiri za gisirikari umwe yari hafi y’iye indi iri kure.

 Mu gihe yashakaga kwinjira iwe imwe muri izo modoka za gisirikari zari zimukurikiye yahise yiruka cyane ihita ikata inyura imbere y’iye havamo abasirikari bahita bamukura mu modoka ye baramujyana.

 Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye bukeye aho byavuzwe ko yatowe mu kibaya cya Mukura ,byagaragaraga ko yakaswe umutwe ku buryo hafi y’umurambo we hatoraguwe icyuma cyari cyasizwe amaraso ndetse n’urupapuro rwe rw’inzira (passport) hamwe n’imodoka ye .

Imodoka ye n’ibyangombwa byose byari hamwe n’umurambo we mu rwego rwo kujijisha kuko yatwawe n’abasirikari bakamutwara mu modoka yabo ya gisirikari iye igatwara n’undi musirikari.

 Iperereza ku iyicwa rye n’ibiro bishinzwe iperereza mu Rwanda ntiryigeze rigaragaza abamwishe.

Jean-Leonard Rugambage, 2010

Jean-Leonard Rugambage  wari munyamakuru w’ikinyamakuru Umuvugizi yarashwe mu mwaka wa 2010 nyuma yo gushyira ahagaragara inkuru ku rubuga rwa interineti ivuga ku gushaka kwica uwahoze ari umuyobozi w’ingabo, Lieutenant-Jenerali  Faustin Kayumba Nyamwasa.

Umunyamakuru Rugambage Jean Leonard yiciwe iruhande rw’iwe mu ijoro ryo ku ya 24 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2010.

Seth Sendashonga, 1998

Seth Sendashonga  yari umwe mu bahutu bagize guverinoma ya FPR Inkotanyi ubwo yari ikimara gufata ubutegetsi mu 1994,  Sendashonga yabaye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kugeza igihe yatandukaniye na FPR mbere yuko paul  Kagame aba perezida mu 2000.

Sendashonga wari ufite imyamyabumenyi yakuye mu gihugu cy’Ububirigi bivugwa yahawe umwanya kugirango afashe FPR Inkotanyi kubaka inzego z’ubuyobozi zihamye.

 Sendashonga  yabanje kurokoka  ibikorwa byo kugerageza kumwica, ariko yaje kwicwa n’abantu bitwaje imbunda mu 1998 I Nairobi muri Kenya.

Madamu Cyriaque Nikuze Sendashonga Umufasha wa Sendashonga n’ubu aracyasaba leta ya Kenya ubutabera ku rupfu rw’umugabo ntabwo asiba kwibutsa ko abafashwe bashinjwa kwica umugabo we urukiko rwabarekuye bose.

Mu mwaka wa 1995, yanenze FPR bimuviramo guhungira muri Kenya aho yageze agashinga ishyaka rya Forces de Résistance pour la Démocratie (FRD) rirwanya ubutegetsi.

Mu mwaka wa 1996, yarokotse igikorwa cyari kumuhitana, ku itariki 16 y’ukwa gatanu 1998 ntiyongeye kurokoka, yicwa n’amasasu y’abantu bitwaje intwaro.

Mu mwiherero w’abategetsi b’u Rwanda wa 2019  mu kwezi kwa gatatu, Perezida Paul Kagame ubwo yavugaga ku mateka y’ikibazo u Rwanda rufitanye na Uganda, yavuze n’isano yabyo na Sendashonga.

Yavuze ko Sendashonga yahuraga na Gen. Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida Yoweri Museveni, “bategura imigambi mibisha ku Rwanda”. Yavuze ko icyo gihe “Sendashonga yarenze umurongo”.

Muri uwo mwiherero, Perezida Kagame yavuze ko “aticuza urupfu rw’abarwanya u Rwanda”.

Theoneste Lizinde, 1996

Col.Theoneste Lizinde wahoze ashinzwe ubutasi muri leta ya Habyarimana Juvenal  bakaza gushwana agafungwa akaza gufungurwa n’inotanyi ubwo zateraga gereza ya Ruhengeri agahita anerekeza mu ishyaka rya FPR umurambo we wasanzwe ku muhanda mu 1996 I Nairobi muri Kenya  yishwe.

Col. Theoneste Rizinde we yishwe yamaze gutegura ibirego kuri RPF avuga ko ariyo yahanuye indege ya Habyarimana ko ndetse Rizinde ubwe yabigizemo uruhare nk’umusilikare mukuru wari kuruhande rw’Inkotanyi akaba yarabaye no mu ngabo za Habyarimana ngo kuko ariwe wari uzi uyu mugambi kandi azi n’ikerekezo indege ya habyarimana akatiramo mbere y’uko yururuka kukibuga cy’indege I Kanombe.

Col Lizinde ntiyishwe ari wenyine kuko yari kumwe  n’inshuti ye umucuruzi Augustin Bugirimfura, bari bamaze iminsi babuze nyuma haza kuboneka  imirambo yabo i Nairobi muri Kenya bishwe barashwe.

Abana 4 bakuwe mu buvumo i Rubavu bishwe.

Imibiri y’abana bane bo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu yasanzwe mu buvumo nyuma y’imyaka isaga itatu baburiwe irengero.

Aba bana babonetse mu ijoro ryacyeye ubwo abasore babiri birukankaga kuri mugenzi wabo wari wibye inkoko akirukira mu buvumo hanyuma bageramo bagasangamo imibiri ine iri kumwe.

Bakimara kubona iyi mibiri, aba basore bahise batanga amakuru ku babuze abana ndetse bagezeyo basanga ari ababo nyuma yo kubona imyenda bari bambaye igihe baburaga.

Aba bana bose baburiwe irengero umunsi umwe ku wa 15 Nzeri 2018. Icyo gihe ababyeyi babo bagerageje gushakisha, banagera muri ubwo buvumo ariko ntabwo bababonye.

Aba bana bishwe  nyuma yuko ubuyobozi bwari bumaze guhabwa amakuru ko bari barimo kwitegura kwerekeza muri FDLR.

Uru ni urutonde rw’abantu twamenye bamaze kwicwa na FPR Inkotanyi, hari abanda baburiwe irengero nabo hataramenyekana amakuru yahoo bari bikaba bikekwa ko bamaze kwicwa.

Aba ni Umusizi Bahati wari uzwi ku izina rya Rubebe, Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien , Eugene ndereyimana wari umuhuzabikorwa w’ishyaka rya FDU Inkingi,n’Umunyamakuru Constatin Tuyishimire wakoreraga TV1 mu karere ka Gicumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *