Alice Kayitesi , umwe mu batangabuhamya baregeye urukiko basaba indishyi mu rubanza rwa Paul Rusesabagina yivuyemo ubwo yakoranaga ikiganiro n’umunyamakuru wa Isimbi TV avuga ko yakoze Impanuka akagira ubusembwa ku mubiri mu gihe mu rukiko yavugaga yuko yakomerekeye mu bitero byagabwe n’umutwe wa FLN.

Kayitesi Alice usanzwe ari umukinnyi wa Filime mu Rwanda , ubwo yatangaga ubuhamya yavuze ko yarashwe na FLN agakomerekera mu bitero byayo.

Yongeye kubisubiramo aganira n’ibinyamakuru bikorera mu kwaha kwa leta yavuga ko yarokotse ibyo bitero ubwo yari mu rugendo ava  I Rusizi  aza I Kigali imodoka barimo ikagabwaho ibitero na FLN ariko akabasha kurokoka nubwo yarashwe isasu mu kuguru rikamusigira ubumuga.

Iyi nkuru niko yari izwi ndetse iri no mu buhamya bwashingiweho Paul Rusesabagina n’abo bareganwa barakatirwa ndetse banategekwa n’urukiko kuzishyura indishyi zihwanye na Miliyoni 400 z’amafaranga y’uRwanda.

Kayitesi Alice ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Sabin Murungi kuri Youtube Channel ye yavuze ko yakoze impanuka akagira ubumuga ku kuguru mu gihe yabeshye mu rubanza ko byatewe n’ibitero bya MRCD-FLN.

Gutanga ubuhamya bw’ibinyoma byatumye hongera kubaho kwibaza ku butabera bwatanzwe muri uru rubanza aho rwanenzwe n’ibihugu  bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga ko rutakurikije amahame aboneye agenga ubutabera aho uregwa Paul Rusesabagina atahawe uburenganzira ababurana bemererwa n’amategeko harimo kunganirwa n’umwunganizi bihitiyemo, kwimwa imiti n’amafunguro ajyanye n’uburwayi bwe, guhura n’abamwunganira  ndeste n’ibindi.

Gutanga ubuhamya bw’ibinyoma ni icyaha.

Ingingo ya 255 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ibihano ku muntu wese utanga ubuhamya bushingiye ku binyoma.

Igira iti “Umuntu wese utanga, abigambiriye, ubuhamya bw’ibinyoma mu nzego z’ubutabera, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iyo ubuhamya bw’ibinyoma bwatanzwe mu rubanza rw’inshinjabyaha uregwa yakatiwemo igifungo kirenga imyaka itanu (5), uwamutanzeho ubuhamya bw’ibinyoma abigambiriye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW)”

Amategeko akurikijwe kayitesi Alice yahanirwa kubeshya ubutabera ko yagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN kandi abeshya ahubwo yarakoze impanuka isanzwe.

Ku italiki 20 Nzeri 2021 nibwo   Paul Rusesabagina ufatwa nk’intwali nyuma yo kurokora abatutsi barenga 1000 bari bahungiye muri Hotel Milles Collines yakatiwe  Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka   igifungo cy’imyaka 25 kubera ibyaha  uRwanda rwavuze ko byakozwe n’umutwe wa MRCD- FLN yari abereye umuyobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *