NSENGUMUKIZA PRUDENCE

Abatavuga rumwe na leta y’uRwanda  batuye mu bice bya Afurika y’amajyepfo ntibasiba kwicwa, Umucuruzi Sadiki umwe mu bafite ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Harare yahamirije ikinyamakuru FairPlanet ko yamenye amakuru ko yatshyiriweho abantu bo ku muhitana.

Aya makuru yayamenye acitse Ambasade y’uRwanda muri Zimbabwe iyobowe na Musoni James amugeraho binyuze ku nshuti ye iba muri iyi Ambasade.

Sadiki yongeye kugira ubwoba ku mutekano we bwite ikibazo ahuriyeho  n’impunzi ibihumbi by’abanyarwanda baba mu bindi bihugu byinshi bya Afurika y’amajyepfo  birimo Zimbabwe,Zambia,Malawi,Mozambique,Botswana na Afurika y’epfo.

Ni nyuma yaho ibi bihugu ubu bishishikajwe no kubutsa  diplomasi  hagati yabyo na Kigali.

Nyuma y’imyaka hafi makumyabiri akora ubucuruzi bwo gutwara ibintu  muri Zimbabwe   Sadiki avuga ko atewe amakenga n’umutekano we.

Sadiki watangiye gushora imari ye mu bucuruzi bw’amakamyo bwambukiranya imipaka avuga ko  ateganya kuva mu gihugu cya  Zimbabwe aho  amaze imyaka 20 akimukira ahandi.

Avuga ko  Icyemezo cyo kwimuka kigoye kuko n’ubundi yageze muri Zimbabwe avuye muri Afurika y’epfo ariko akomeza avuga ko nta mahitamo yandi afite.

Akomeza avuga ko n’aho atuye muri Zimbabwe abayeho yimuka cyane nyuma yaho uRwanda rufunguriye ambasade muri Zimbabwe.

Yabwiye ikinyamakuru FairPlanet ati: “aha ntabwo hakiri  umutekano.” uyu mugabo  w’imyaka 59 yongeyeho ati: “Ibyo twahunze duhunga uRwanda   n’ubu biradukurikirana, bityo tugomba kwimuka. Tukava aha”

Kuva uRwanda rwafungura ambasade i Harare muri Zimbabwe umubare w’abanyarwanda bahatuye cyane cyane abacuruzi  bakomeye  wagiye ugabanuka .

Ku baturage benshi b’Abahutu bari mu bice by’amajyepfo ya Afurika ubwoba ni bwose kuva aho urwanda rwohereje ingabo muri Mozambique , Koherezwa kw’ingabo za’abanyarwanda muri Mozambique ni inkuru mbi ku mpunzi z’abahutu zahungiyeyo.

Ibi  byavuzwe n’umunyamakuru w’Umwongereza Michela Wrong, aho yasohoye igitabo yise Do not Disturb “Nturangare”

Akomeza avuga ko kwicwa kwabo bitari ubwa mbere kuko Babiri mu badipolomate b’u Rwanda ubu bakoreraga ambassade y’urwanda muri Afurika y’epfo birukanwe muri Afurika y’Epfo mu 2014 kubera uruhare bakekaga mu bitero by’urugomo byibasiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, harimo n’iyicwa rya Karegeya.”

Ambasade z’u Rwanda zombi muri Maputo na Harare zafunguwe muri 2019 mu rwego rwo kugaba ibitero bya diplomasi ya Kigali.

Mu gihe urutonde rw’abatavuga rumwe na leta bishwe rukomeje kwiyongera  , imiryango iharanira uburenganzira bwa munt una leta z’unze ubumwe za Amerika bakomeje   gushinja  Perezida Paul Kagame kwibasira cyangwa kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi haba imbere mu gihugu no  mu mahanga . 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *