Imyaka 27 irashize FPR na Perezida Kagame n’abandi basirikari bakuru bari kumwe  bafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika uwari Perezida wa Repubulika, Gen Major Juvenal Habyarimana  bashinjaga  kuba  imbohe y’ibitekerezo by’abanzi b’amahoro bisenya ubumwe bw’igihugu , ivangura moko ndetse no gushyira imbere inyungu z’akazu kurusha inyungu z’abaturage.

Mu gihe gishize FPR inkotanyi yafashe ubutegetsi yizeza abanyarwanda ko igiye gukosora ibyitwaga amakosa yakorwaga icyo gihe mu rwego rwo guharanira amahame ya Demokarasi  n’ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda nkuko byari byanashyizwe mu ntego nyamukuru z’ibyo baharaniraga.

Intsinzi.net ikinyamakuru kiyemeje kubagezaho inkuru zicukumbuye cyabateguriye inkuru icukumbuye igaragaza ubuyobozi bwa perezida Paul Kagame mu cyerekezo cy’Akazu amakosa we na FPR bijeje gukosora bafata ubutegetsi mu myaka 27 ishize.

Muri iyi nkuru twifashishije ingero z’amasano agaragara kuri bamwe mu bafite imyanya yo hejuru mu butegetsi.

Perezida Kagame & Jeanette Kagame n’umuryango wabo.

Cyomoro Yvan Kagame umuhungu wabo w’imfura aherustse gushyirwa mu nama y’ubuyobozi y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) , Guhabwa uyu mwanya ni ukumutegura mo umuyobozi mu bihe biri imbere nubwo we yakunze kugaragara ko adakunda ibijyanye n’ubuyobozi ndetse n’igisirikari bikaba byaratumye ayoboka inzira y’ubucuruzi.

Abakurikiranira hafi Politiki y’igihugu basanga Kagame arimo gufasha imfura ye kugirango ijye hafi y’ibikorwa by’ubucuruzi bityo izabashe kugira ubumenyi mu mishanga myinshi y’ubucuruzi dore ko myinshi mu mishanga y’ubucuruzi urwanda rukora inyura mu kigo cya RDB.

 Ange Ingabire Kagame; kugeza ubu umukobwa wa perezida Kagame nubwo nta mwanya afite uzwi muri politiki ni umwe mu bagaragaza inyota yo gukunda Politiki ndetse hari n’amakuru yakunze kuvugwaho ko ashobora kuba ategurwa kuzasimbura ise ku butegetsi, Ange Kagame ukunda cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga atambutsa ibitekerezo bye yahawe inshingano na Perezida Kagame zo gukurikirana  ibikorwa byose bijyanye n’itumanaho n’itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu.

Bertrand Ndengeyingoma umugabo wa Ange Kagame akaba umukwe wa perezida Kagame niwe ushinzwe ibijyanye na Tekiniki muri bank nkuru y’igihugu (technical director/Research analyst), mushiki wa Bertrand Ndengeyingoma akaba muramukazi wa Ange Kagame Belyse Akariza yamaze igihe kirekire ari umuyobozi ushinzwe  ishami ry’ubukerarugendo muri RDB , ubu ni umuyobozi wa Africa Tourism Leadership Forum.

Richard Muleefu, musaza wa Jeanette Kagame akaba na muramu wa perezida Paul Kagame ni umucuruzi ukomeye ukorera ibikorwa by’ubucuruzi muri Afurika no hanze yayo, mu bikorwa by’ubucuruzi akora harimo gucuruza amabuye y’agaciro ndetse n’ibikomoka kuri petoroli aho ariwe unafite isoko ryo guha amavuta indege za Rwandair, umugore we Frola Nsinga  Muleefu ni umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi n’ubuyozi  muri   Banki ya Kigali (BK) ifitwemo imigabane myinshi n’ishyaka riri ku utegetsi FPR Inkotanyi.

Maurice Kagame: ni umuhungu wa mushiki wa Perezida Kagame witwa Malisi Rutagambwa akaba mwishywa wa Perezida Kagame, Maurice Kagame niwe muyobozi mukuru wa Pivot Access sosiyeti itanga ubufasha mu by’ikoranabuhanga mu bijyanye no kwishyura serivisi zitandukanye, iyi Pivot access isanzwe ifitanye imikoranire ya hafi na REG, BK, BRD n’ibindi bigo bikomeye byo mu gihugu.

Byusa (Mwishywa wa perezida Kagame) Umugore we ariwe  Pichette Kampeta Sayinzoga ni umuyobozi wa banki y’igihugu ishinzwe iterambere n’imiturire    BRD, mbere yo kuza kuyobora iyi banki yabaye umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi NIRDA, umuyobozi w’ibiro bya minisitri w’intebe , yakoze muri ministeri y’imari n’igenamigambi, no mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro Rwanda revenue Authority, Diane Sayinzoga uvukana na Pichette Sayinzoga ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibyanya byahariwe inganda no gutanga ubufasha ku byoherezwa mu mahanga..

Regis Rugemanshuro, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi RSSB, ni umwana warerewe mu muryango wa Jeanette Kagame na paul Kagame, yashakiwe ishuri muri Amerika n’uyu muryango mu 1998, ubwo yajyaga kwiga I Dallas muri leta z’unze ubumwe za Amerika, yari umwe mu bari bambariye umugeni mu bukwe bwa Ange Kagame.

 Col Charles Shema: maneko hanze y’ Igihugu, akaba mwishywa wa perezida Paul Kagame.

Umuryango wa Nkurikiyinka (Inshuti za hafi za Kagame)

Uwahoze ari Ambassaderi w’uRwanda muri Suwede  Christine Nkulikiyinka avukana na Alice Nkulikiyinka uri mu nama y’ubuyobozi ya RDB.

Umuryango wa Kayihura ( Inshuti za hafi za madamu Jeanette Kagame)

Yolande Makolo Kayihura (Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga) Yolande Makolo yamaze kandi igihe kinini  akora  mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu byerekeranye n’itangazamakuru n’itumanaho.

Yvonne Makolo Kayihura ( umuyobozi mukuru wa Rwandair)

Vivian Kayitesi Kayihura (Attache muri Ambassade y’urwanda mu gihugu cya Turikiya)

Tesi Kayihura (Attache muri Ambassade y’uRwanda mu gihugu cya Singapore)

Teta Rutimirwa Kayihura, (umuyobozi mu ishami ry’imiturire mu mujyi wa Kigali.

Amb Eugene Kayihura (Ambassaderi w’uRwanda mu gihugu cya Afurika y’Epfo, uyu yanabaye ambasaderi w’uRwanda muri Koreya y’epfo, Tanzania na Seychelles.

Aba bose ni abana ba  Kayihura wahoze ari shefu muri Nyaruguru ku ngoma ya Rudahigwa na Speciose Kayihura wafashije cyane Jeanette Kagame ari mu buhungiro i Nairobi muri Kenya.

Mubyara wabo Urujeni Manzi Bakuramutsa, umunyamabanga uhoraho muri MINAFET, nyina umubyara avukana na  Speciose Kayihura.

Urujeni Manzi Bakuramutsa nawe yamaze igihe kinini akorana na Mubyara we Yolande Makolo mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Umuryango wa Pie Mugabo (Inshuti za hafi za Perezida Kagame)

Sonia Mugabo umukobwa we niwe ufite amasoko yo kwambika Kagame, madamu we n’abana.

Mukuru we Teddy Mugabo  ni umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga amashyamba Fonerwa.

Aba bombi ni abakobwa ba nyakwigendera Pie Mugabo wabaye minisitiri w’ubutabera nyuma ya Jenodoside.

Umuryango wa Gatete (Abatoni ba Kagame)

Gasana Emmanuel Guverineri w’intara y’uburasirazuba akaba yaranahoze ari komiseri mukuru wa Polisi avukana na Amb Claver Gatete minisitiri w’ibikorwaremezo kuva 2018.

 Amb Claver Gatete mbere yo kuza kuba ministry muri iyi ministeri yari ministiri w’imari n’igenamigambi hagati ya 2013  na 2018

Izabiriza Jeanne, mushiki wabo yahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo mu gihe umugabo we Karekezi Leandre yahoze ari Mayor w’akarere ka Gisagara.

Umuryango wa Mutsindashyaka (Inshuti za Kagame)

Mutsindashyaka Theoneste ( Amb Cameroun)

Mutsindashyaka yabaye Umunyamabanga muri Ministeri  y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, umuyobozi w’umujyi wa Kigali ndetse na guverineri w’intara y’uburasirazuba.

Mukantaganzwa Domitilla (Umugore we) ni umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko (Rwanda law reform Commission) , uyu yanabaye umuyobozi mukuru wa w’inkiko Gacaca igihe kirekire.

Umuryango wa Karusisi (Inshuti za hafi za Kagame)

Gen Lukki KARUSISI ( umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces) mushiki we Diane KARUSISI ( umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali

Umuryango wa Rwangombwa (BNR)

John Rwangombwa uyobora banki nkuru y’igihugu we n’umugore we bakora muri iyi banki.

Abana babo 2 nabo bimenyereza akazi muri iyi banki aho bategurirwa kuzahabwa akazi nibasoza amashuri.

Umuryango wa NYOMBAYIRE (Inshuti za Jeanette Kagame)

Stephanie Nyombayire (Umuyobozi mukuru w’itumanaho n’itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu, murumuna we Sandrine Umutoni  ni umuyobozi w’umuryango Imbuto Faundation washinzwe na madamu Jeanette Kagame.

Abantu banyuze muri uyu muryango baba bafite amahirwe yo kubona imyanya ikomeye mu gihugu kuko niho banyura kugirango bategurwa binjizwe muri systeme y’akazu, muri aba harimo Ines Mpambara wamaze imyaka 10   ari umuyobozi mukuru w’ibiro bya perezida wa repubulika kuri ubu akaba ari minisitiri ushinzwe  imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Umuryango wa Karera (Ishuti za hafi za Kagame)

Busingye Johnston wahoze ari minisitiri w’ubutabera akaba yaragizwe Amb w’uRwanda mu bwongereza nubwo ataremezwa  mukuru we  ni Rt Col Denis Karera (Umukire nyiri Kigali Height)

Denis Karera yahoze ari umuyobozi wa muri Polisi yanabaye umwe mu bayobzi b’igisirikari ishami ry’ingabo zirwanira ku butaka ubwo Inkotanyi zari mu rugamba rwo guhirika Hayarimana ku butegetsi.

Umuryango wa Muhumuza (Inshuti za Kagame)

Richard Muhumuza (umucamanza mu rukiko rw’ikirenga akaba yaranabaye umushinjacyaha mukuru ,umugore we  Dr Usta Kayitesi  ni Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyborere RGB)

Umuryango wa Musoni Protais

Umukobwa we Paula Musoni Ingabire ni Ministiri muri Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Umuryango wa  Kayonga

George William Kayonga, wahoze ari umwe mu baybozi bakuru ba One acre fund, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi , na  PS muri MINEAC,

 avukana na Jack Kayonga, umuybozi mukuru wa Crystal Ventures ikigo gihuriyemo ibigo by’ubucuruzi by’ishyaka rya RPF Inkotanyi.

Muri aba bari mu kazu ntawabura no kugaruka ku bacuruzi batoneshejwe bahabwa amasoko yose ya leta nka Twahirwa Dodo wahawe isoko ryo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda ndetse no gucunga za gare zose zo mu gihugu n’abandi nka Gatera Egide ufite sosiyeti ya SP imwe muzifite isoko ryo gucuruza petoroli na Gaz mu gihugu.

Mu nkuru yacu itaha tuzanabagezaho urutonde rw’abacuruzi bari mu kazu ka perezida Paul Kagame n’ishyaka riri ku butegetsi FPR Inkotanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *