Imyigaragambyo ikomeye yadutse mu mujyi wa Goma, bikaba bivugwa ko yanaguyemo abantu babiri barimo n’umukuru wa polisi wambuwe imbunda agakubitwa n’insoresore zafunze imihanda.

Imyigaragambyo yatangiye mu gitondo cya kare tariki ya 20 Ukuboza 2021, aho bivugwa ko yatewe no kwamagana Perezida Kagame uherutse abapolisi bajya gucunga umutekano i Goma nyuma yuko havugwa ingabo za Uganda zikomeje guhashya umutwe wa ADF NARU.

Abanyamakuru bari mu mujyi wa Goma baravuga ko hari intwaro (imbunda) ebyiri zamaze kwakwa abapolisi ndetse umwe aricwa, mu gihe undi yakubiswe bikomeye.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yafashwe n’abari i Goma agaragaza abana bato barunda amabuye mu mihanda. Ayo mashusho kandi agaragaza abana bato hamwe n’abasore biruka mu mujyi wa Goma mu bice bya Majengo na Buhene bafite imbunda.

Iyi myigaragambyo yabujije abanyeshuri kujya kwiga mu bice bimwe, ahandi amaduka arafungwa hamwe n’ingendo zirahagarara kubera amabuye yujujwe mu mihanda, Biravugwa ko imyigaragambyo izanakomeza kugeza ku munsi w’ejo aho bivugwa ko ishobora kugwamo abantu benshi

Andi makuru dukesha abanyamakuru bari hafi ya leta y’uRwanda avuga ko urwanda rwohereje abapolisi mu rwego rwo kwitegura intambara ishobora guhuza Uganda n’uRwanda bamaze iminsi barebana ay’ingwe aho biteguye ko intambara ishobora kua yarota  mu gihe cyose ingabo za Uganda zaba Zigeze hafi y’uRwanda mu nzira zirimo yo guhiga ADF NARU kuko uRwanda rutifuza ko yazakoresha ikibuga cy’indege cya Goma mu rwego rw’ibikorwa irimo by guhashya ADF.

Ibinyamakuru byo mu Rwanda biri hafi ya leta bimaze iminsi byandika ko intambara hagati ya Uganda n’uRwanda ishoboka, abasesenguzi nabo bakurikije intwaro Uganda yajyanye muri Congo zirimo n’indege z’intambara bavuga ko yaba ari inzira yo gutegura intambara hagati yabo n’uRwanda.

Uyu munyamakuru uttifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye intsinzi ko atari polisi yoherejwe ku mupaka na Goma ahubwo ko ari abasirikari badasanzwe Special forces kandi ko uRwanda rwamaze gutegura intwalo zo kurwana iyi ntambara zirimo n’utudege duto drones uRwanda rwahawe n’igihugu cya Turikiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *