Abaturage bo mu gace ka Kakajjo mu mujyi wa Kampala muri Uganda kuri uyu wa 10 Werurwe 2022 basanze mu nzu impunzi y’Umunyarwanda yitwa Munyaneza Emmanuel, yapfuye.

Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala, ASP Luke Owoyesigyire, yasobanuye inkuru y’urupfu rwa Munyaneza w’imyaka 69 y’amavuko. Yagize ati: “Polisi ikorera muri Katwe uyu munsi yamenye inkuru y’umuntu witwa Munyaneza Emmanuel ikeka ko yishwe wari impunzi. Umurambo abaturage bawusanze mu nzu ye i Kakajjo muri Namasuba.”

Bimwe mu bimenyetso byasanzwe aho yiciwe bigaragaza ko yabanje kurwana n’abamwishe.

Umwe mu bayobozi ba Polisi muri Kampala ,Owoyesigyire yasobanuye ko umurambo wa Munyaneza wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Mulago, kugira ngo ukorerwe ibizamini, hamenyekane ukuri ku mpamvu y’urupfu rwe.

Bigaragara ko Munyaneza Emmanuel yari yarahawe ikarita y’ubuhunzi muri Mutarama 2018.

Amakuru agera ku ntsinzi.net nuko mu byo Kagame yategetsi umuhungu wa Museveni uheruka mu ruzinduko mu Rwanda harimo no kwikiza bamwe mu mpunzi zifatwa ko ari ikibazo kuri leta ya Kigali.

Hari amakuru avuga ko hari n’izindi mpunzi ziri Uganda zishobora kwicwa. Turimo kuburira impunzi z’abanyarwanda ziri muri Uganda n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa leta ya Kagame kwitwararika byanaba ngombwa bakimuka bakava Uganda kuko umutekano wabo ugiye kurusha kuba mubi .

Ibi bibaye hashize icyumweru kimwe gusa uRwanda na uganda byongeye gufungura imipaka ibihuza yari imaze hafi imyaka 4 ifunzwe nyuma y’umwuka mubi wavuzwe hagati y’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *