Diane Hakiza arasaba urubyiruko rw’u Rwanda kudaha umwanya politiki    mbi ya FPR igamije gucamo ibice abanyarwanda, kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, no kwibasira abatavugarumwe nayo.

Diane Hakiza umwe mu rubyiruko rw’u Rwanda utifuje gutangaza aho aherereye kubera impamvu z’umutekano we akomeje kunenga  ibikorwa na politiki ya FPR -Inkotanyi ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1994.

Mu kiganiro yatanze ku rubuga rwa YouTube « Didi Wineza » yagaragaje bimwe mu bikomere yatewe n’ibyo yanyuzemo yifuza gusaba urubyiruko bagenzi be kudaha icyuho Politiki mbi ya FPR.

Yagize ati « ndasaba FPR guha agahenge abatavugarumwe nayo, ndayisaba guhagarika ibikorwa by’ubwicanyi n’iyicarubozo ku batavuigarumwe nayo kuko buri wese afite amahitamo yo guhitamo umurongo wa politiki akurikizi mu gihugu kigendera kuri demokarasi, ntabwo abanyarwanda bose bagomba kuba abarwanashyaka ba FPR »

Yanagarutse ku busumbane buranga abanyarwanda muri iyi minsi aho hari benshi babayeho nabi no kubona ibyo kurya ari ikibazo nyamara bamwe mu bari mu kazu ka FPR bakomeje kwigwizaho imitungo bakibagirwa abakene bakeneye gushyigikirwa.

Mu gihe urubyiruko rukomeje gushorwa mu bikorwa by’ubutasi no  kwibasira abatavugarumwe na leta rubisabwe na bamwe mu bayobozi n’abasirikari bakuru bari muri FPR , arasaba urubyiruko kureba kure bakirinda kugwa mu mutego ugamije guteza umwiryane no gucamo ibice abanyarwnda.

« nibyo koko murashonje ariko mwitondere ubwoko bw’akazi mushorwamo, igihe kiragera umuntu akabazwa ibi yakoze »

Yakomeje avuga ko akiriho ari muzima mu gihe hari amakuru yari yatangajwe ko yaba yarishwe n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda nyuma yo kwanga ubusabe bwo gukorana nazo. Yavuze ko kuri ubu ari kubarizwa hanze y’u Rwanda ariko yirinda gutangaza aho aherereye kubera impamvu z’umutekano we.

FPR na let aya Kagame bakomeje kunengwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu na bimwe mu bihugu bikomeye ku isi kubera kubangamira uburenganzira bwa muntu, kuniga ibitekerezo b’inenga ibikorwa byayo, ibikorwa by’ubushimusi, guta muri yombi n’ubwicanyi bukorerwa abitandukanije n’imigambi yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *