Ku itariki ya 13 Ugushyingo 2024, hamenyekanye inkuru ibabaje y’uko umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yarashe abantu batanu bari mu kabari gaherereye i Nyamasheke. Uyu musirikare, witwa Sergent Minani Gervais, w’imyaka 39 y’amavuko, ukorera muri Diviziyo ya 4, bivugwa ko yakoze aya mahano mu rukerera rwo kuri iyo tariki, mu Murenge wa Karambi, ku gasanteri kazwi nka “Agasanteri k’Urubyiruko.”
Nkuko byemezwa n’amakuru yizewe, Sergent Minani Gervais yasohotse mu kigo cya gisirikare atambaye imyambaro ya gisirikare maze ajya mu kabari kakoreragamo umukobwa witwa Madiba. Nyuma yo kwanga kwishyura inzoga yari anyoye, yateje impagarara akubita uyu mukobwa. Yaje gukomeza mu kandi kabari k’uwitwa D’Amour, aho yakomeje kugirana amakimbirane n’abari bari aho nyuma yo kwanga kwishyura ibyo yanyweye.
Nyuma yo gutongana cyane n’abaturage, Sergent Minani yahise asubira ku kigo cya gisirikare, afata imbunda ndetse yambara imyenda ya gisirikare. Agarutse mu kabari, yahise arasa abantu batanu bari bahari, bose bahasiga ubuzima.
Bamwe mu baturage n’abatangabuhamya bemeza ko Sergent Minani yari amaze igihe yica amategeko, arangwa n’imyitwarire idahwitse irimo kunywa inzoga atishyura no kwigamba ibikorwa by’urugomo. Hari n’amakuru avuga ko yatumwe na FPR kubera ko aba baturage bishimiye irekurwa rya Paul Rusesabagina usanzwe utaviga rumwe na Perezida Kagame .
Abaturage ba Nyamasheke bagaragaje akababaro kabo, bavuga ko abasirikare bagize RDF benshi bakunze kwitwara nabi mu baturage, barimo kunywa inzoga batishyura cyangwa gufata ibicuruzwa mu maduka ku ngufu. Aba baturage basaba ubuvugizi, kuko abashinzwe kubarinda aribo bakomeje kubatera ubwoba no kubangamira imibereho yabo.
Amakuru agera ku Intsinzi.net nuko Sergent Minani adafunzwe ,ahubwo ko yatawe muri yombi ari uburyo bwo kwereka abaturage ko batamushyigikiye ariko ari umugambi wari wapanzwe kandi ko ashyigikiwe n,abakuru b,igisirikari n,ubutegetsi bwa Kagame kubera bashakaga kwihimura kuri aba baturage bo muri aka gace kegereye uruganda rw,icyayi rwa Gatare ngo kuko bawufata nk,uwigometse kubera kwishimira ifungurwa rya Paul Rusesabagina ibifatwa nk,icyaha kuri perezida Kagame.
Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi bigaragaye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF). Mu mwaka wa 2014, umusirikare w’ipeti rya Private yarashe abantu 11 mu kabari mu mujyi wa Byumba, abagera kuri batanu bahasiga ubuzima.
Abaturage b’i Nyamasheke barasaba ubuvugizi no gushyirwa imbere k’ubutabera, kugira ngo abasirikare bashinzwe umutekano w’igihugu bubahirize inshingano zabo aho gukomeza guhungabanya ubuzima bw’abaturage.
Umwanditsi: IBAGABIRE SYLVERE