MUHANGASiborurema Jean Baptiste, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko abayeho mu buzima bubi buteye impungenge.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Zaburi atuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye. Avuga ko atavuga neza kubera igikomere yatewe n’isasu ryamukomerekeje hagati y’amaso n’amazuru, ndetse n’inkomere z’icyuma yatewe  ubwo Jenoside yabaga.

Siborurema avuga ko kurya ibiryo bikomeye bitoroshye kubera ubumuga afite; akenshi abasha kubona gusa amata n’igikoma igihe abonye ubushobozi. We n’umugore we na we ufite ubumuga, babayeho mu buzima bukomeye, bakodesha inzu ku mafaranga y’u Rwanda 7000 ku kwezi – ayo kubona avuga ko bigoranye.

Yari afite imyaka 13 ubwo Jenoside yatangiraga. Icyo gihe yabaga kwa Sekuru ubyara Se, mu cyahoze ari Komini Mushubati, aho ababyeyi be bombi bishwe mu buryo buteye ubwoba. Avuga ko mu gihe cya jenoside Sekuru, yishwe arasiwe mu rwuri aho bamumennye  amaso mbere yo kumutemagura.

Sibomana warashwe akanatemagurwa ariko akaza kurokoka , Nyuma yo gukomereka bikomeye, Inkotanyi zaje kumusanga aho yari yihishe, zimujyana kumuvuza muri Uganda. Nyuma yo gukira, yagerageje gukora akazi ko kubaza, ariko abaganga baje kumubuza gukomeza kubera ingaruka byamugiragaho zirimo gucika intege no guhumeka nabi.

Siborurema avuga ko abana be babiri batunzwe n’ifunguro ryo ku ishuri, kuko mu rugo nta biribwa biboneka. Yandikiye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye abusaba ubufasha cyane cyane aho kuba, ariko ngo nta gisubizo arabona.

Nshimiyimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, yavuze ko nta makuru bari bafite kuri Siborurema ndetse n’ibaruwa ye batarayibona. Ati: “Byaba byiza aje ku Murenge akadusobanurira uko ikibazo cye giteye.”

Siborurema n’umuryango we ntibagira ibitanda; baryama ku matela hasi. Avuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside, yagurishije isambu yasizwe n’ababyeyi we kugira ngo abeho. Nubwo Leta y’u Rwanda ivuga ko ifasha abarokotse Jenoside, avuga ko we nta bufasha na bumwe arabona.

Bamwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’abacitse ku icumu bakorera hanze y’u Rwanda, bavuga ko Leta y’u Rwanda, by’umwihariko FPR-Inkotanyi na perezida Paul Kagame, bakoresha Jenoside mu nyungu za politiki, ariko ntibite ku mibereho y’abarokotse. Inkunga zagenewe abarokotse zikoreshwa, nk’uko bavuga, mu bikorwa by’ubucuruzi bwihariye , intambara ,cyangwa ibikorwa bigamije guharanira isura nziza ya Leta mu ruhando mpuzamahanga, aho kuba ubufasha nyakuri bugenewe abarokotse batishoboye nka Siborurema.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *