Ku cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga, i Buruseli mu gihugu cy’Ububiligi, habereye imyigaragambyo y’amahoro yabereye ahazwi nka Place du Luxembourg, hafi y’icyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Iyo myigaragambyo yitabiriwe n’abantu barenga 300, basabaga urekurwa rya madamu  Ingabire Victoire Umuhoza, Umuyobozi w’ishyaka DALFA Umurinzi, akaba n’umwe mu bantu bakomeye batavugarumwe na Leta y’u Rwanda, uherutse gutabwa muri yombi  ashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi.

Ku itariki ya 19 Kamena 2025, Victoire Ingabire Umuhoza yongeye gutabwa muri yombi na RIB, ku busabe bw’Umucamanza , akekwaho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bishobora guteza imvururu mu baturage kugirango akorweho iperereza rifitanye isano n’urubanza rwa Sibomana Sylvain na bagenzi be.

Kubera ifungwa rya Victoire Ingabire Umuhoza, amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda arimo FDU Inkingi, RNC Ihuriro Nyarwanda n’andi, hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Jambo ASBL, Ihuriro ry’Abari n’Abategarugori riharanira Amahoro n’abandi bafatanyabikorwa, bateguye imyigaragambyo yo kwamagana itabwa muri yombi rye no gusaba ko arekurwa vuba na bwangu.

Abo bigaragambyaga bemeza ko ibyo Ingabire Victoire Umuhoza ashinjwa bishingiye kuri politiki yo gucecekesha ibitekerezo bitandukanye no guca intege abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda dore ko atahwemye kugaragaza bimwe mu bitagenda neza mu Rwanda asaba ko byakosorwa.

Kugeza ubu, Ingabire ufungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera, aho ategereje kugezwa imbere y’ubushinjacyaha. Hari impungenge z’uko ashobora kuba ari gukorerwa ibikorwa binyuranye n’amategeko, birimo n’iyicarubozo bikaba byarateye benshi guhaguruka kugira ngo basabe ko arekurwa bidatinze.

Murekure Victoire Ingabire Umuhoza ! Murekure intwari  y’Abanyarwanda

Abantu basaga 300 bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ifungwa rya Victoire Ingabire Umuhoza yabaye mu mvura nyinshi i Buruseli mu Bubirigi . Benshi muri bo bari bambaye imipira yanditseho ubutumwa bwo kumushyigikira, ndetse bitwaje ibyapa bisaba Leta y’u Rwanda kumurekura byihuse.

Bamwe mu bitabiriye iyo myigaragambyo baganiriye  na Intsinzi.net , bagaragaje ko babona madamu Ingabire arengana, bavuga ko adakwiye kuba afunzwe kuko nta cyaha yakoze . Basabye ko ubutabera bwubahirizwa aho bibutsaga ko  gufunga umuntu kubera ibitekerezo bye bidakwiye mu gihugu gikwiriye kuba cyubahiriza amahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Eric Itangishaka : “Navuye mu Rwanda mpungira muri Mozambique mpunze ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwadutotezaga , nyuma  naje hano mu Bubiligi kuko Leta y’u Rwanda yakomeje guhiga impunzi ziri Mozambique no mu bindi bihugu.  Ingabire si ijwi ry’abari mu gihugu gusa, ahubwo ni n’ijwi ryacu, impunzi z’Abanyarwanda ku isi yose . Naje gusaba ko arekurwa.”

Mukasine Libère:“Birababaje kubona Leta y’u Rwanda itubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu. Ntidushobora gukomeza guceceka. Turaharanira ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda. Ni yo mpamvu twaje hano: kugira ngo duhamirize amahanga ko turambiwe akarengane gakorerwa mu gihugu cyacu. Turasaba ko Victoire Ingabire arekurwa, kandi buri wese agahabwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye nta nkomyi.”

Uwera Eugénie: “Victoire ni urugero ni intwari yacu. Yagize ubutwari bwo kuvuganira abarengana no kurwanya akarengane. None ubutegetsi bukomeje kumutoteza kubera kurwanya akarengane. Naje hano gusaba ko intwari yacu irekurwa kandi igahabwa uburenganzira bwo gukomeza gukora politiki.”

Ubutumwa bwa bamwe mu bayobozi ba FDU Inkingi bari mu bateguye imyigaragambyo ishyigikira Victoire Ingabire Umuhoza

Bamwe mu bayobozi b’imiryango n’amahuriro bateguye imyigaragambyo yabereye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagaragaje impamvu nyamukuru y’iki gikorwa.

Straton Nduwayezu, Umuyobozi wa FDU Inkingi mu Bubiligi, yagaragaje ko ifungwa rya Madame Victoire Ingabire ritazabaca intege. Ahubwo avuga ko ari umwanya wo kongera imbaraga mu rugamba rwo kwamagana ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda, avuga ko amahanga yamenye ibibera mu Rwanda, ari nayo mpamvu bashishikajwe no gukomeza guharanira ko habaho ubwigenge mu bitekerezo ndetse no muri politiki . Ni igihe cyo guhuriza hamwe imbaraga nk’Abanyarwanda  twese tutavugarumwe n’ubutegetsi. Kwicecekera cyangwa gucika intege kubera itabwa muri yombi rya Victoire Ingabire Umuhoza byaba ari ugufasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego zayo zo   gucecekesha no guca intege  abatavuga rumwe nayo.

Umuyobozi wa FDU-Inkingi ku rwego rw’Isi, Bwana Placide Kayumba, yabwiye abitabiriye imyigaragambyo ko nyuma y’ifatwa rya Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, ishyaka FDU-Inkingi ryandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, Umuryango w’Abibumbye (Loni), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, n’ibindi bihugu bitandukanye, risaba ko bashyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo madamu Victoire Ingabire arekurwe.

Yakomeje avuga ko FDU-Inkingi yanagejeje ubutumwa kuri iyo miryango mpuzamahanga isaba kurwanya akarengane gakorerwa abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.

Placide Kayumba kandi yasabye Abanyarwanda bari imbere mu gihugu, abari muri Diaspora, Imiryango itegamiye kuri Leta, ndetse n’abanyamakuru, ko bakwiriye gufatanya gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo yubahirize amategeko n’uburenganzira bwa muntu .

Kuri uyu wagatanu kandi ku italiki 11 nyakanga  indi myigaragambyo isaba ko Ingabire Victoire Umuhoza arekurwa biteganijwe ko izabera i Berlin mu Budage.
Iyo myigaragambyo iteganyijwe kubera imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubudage (Bundestag), izatangira saa tanu z’amanywa (11:00).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *