Urwego rw’ubutasi mu Rwanda DMI ni urwego rwifashishwa cyane mu kunyereza no gushimuta abantu baba batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali.

 Iyo bajya kubata muri yombi babikora mu ibanga rikomeye ku buryo bigoye kumenya inkuru y’ishimutwa n’inyerezwa ryabo ku bantu baba bagize imiryango y’abashimuswe, sosiyete sivile cyangwa se abanyamakuru.

Ikinyamakuru INTSINZI.NET twabakusanyirije urutonde rwa bamwe mu rubyiruko bashimuswe n’ubu hakaba hataramenyekana irengero ryabo.

1.Umusizi BAHATI “RUBEBE”

Umusizi Innocent Bahati wari mu bakunzwe cyane n’abakuru n’abato mu Rwanda kubera inganzo ye yo gusiga hashize imyaka 3 aburiwe irengero, uwo babana avuga ko abo babonanye bwa nyuma mu mujyi wa Nyanza bamuheruka ababwira ko atashye.

Bahati ukiri ingaragu, azwi mu bisigo bivuga ku mibereho n’urukundo, ibisigo bye nka ‘Imana ya Sembwa’, ‘Urwandiko rwa Bene Gakara’ n’icyo yaherukaga gusohora yise ‘Mfungurira’, byarakunzwe kuri YouTube.

Junior Rumaga, na we ni umusizi wabanaga na BAHATI i Kigali, n’ubu imyaka 2 irashize atazi uko byagendekeye inshuti ye BAHATI.

Rumaga avuga ko ku cyumweru tariki 07/02/2021 nimugoroga hari umuntu wari gusangira na Bahati kuri Hotel iri mu mujyi wa Nyanza. I Nyanza mu ntara y’amajyepfo, Rumaga avuga ko bari bahafite urugo kuko bahafata nk’igicumbi cy’ubusizi ndetse bari bahafite n’umushinga wo “guhuza ibitekerezo by’abasizi bababanjirije.

Ati: “Niho Bahati yari ari muri uwo mushinga, gusa ntiyari butindeyo kuko yari asanzwe ari n’umwarimu w’ikoranabuhanga muri Green Hills [Academy].”

Rumaga avuga ko uwo muntu yasangiye na Bahati nyuma akagenda, hanyuma haza abandi babiri nabo barasangira, ariko bigeze nijoro telephone za Bahati zivaho.

Agira ati “Nagize ngo ni bimwe by’abasore wenda ntabuze aho yagorobereje, ariko mbajije abandi bo mu rugo rw’i Nyanza bambwira ko atatashye.

“Umunsi wakurikiyeho nabwo telephone ze ntizari ziriho, umuntu w’umusore rero kuba telephone ze zamara amasaha 24 zitariho bitera impungenge.”Hashize iminsi ibiri nta makuru ye, Junior Rumaga avuga ko yagiye kubaza i Nyanza kuri ya Hotel, no gushaka abaherukana nawe, aba ngo bavuga ko batandukanye nawe ababwira ko atashye.

N’ubu BAHATI ntawe uzi aho aherereye, gusa iburirwa irengero rye risanishwa n’ubutumwa yanyuzaga mu bihangano bye. Kuri Internet, hari bamwe bahuza ubusizi bwe n’ibura rye, bavuga ko mu bisigo bye – nk’igiheruka yise ‘Mfungurira’ – avuga amagambo akomeye y’ibitagenda neza mu gihugu.

2.NYEMAZI Didier

Amakuru agera ku instinzi.net nuko NYEMAZI Didier, umuhungu wa NSHOKEYINKA Alexandre wahoze ari Burugumestri w’icyahoze ari komini Bwisige muri Perefegitura ya BYUMBA yaburiwe irengero.

Umusore Nyemazi Didier uri mu kigero cy’imyaka 23 yigaga muri Kaminuza y’uRwanda (UR) Ishami rya Nyagatare.

Amakuru twashoboye kumenya ni uko yaba yaraburiwe irengero mu kwezi kwa Mata mu mwaka wa 2022, bivugwa ko yatwawe n’imodoka ya Vigo y’inzego z’umutekano zimukuye aho yari acumbitse i Nyagatare. Ari umuryango, inshuti za hafi na bagenzi ba NYEMAZI biganaga ntibabashije kumenya irengero rye.

Umwe mubo biganaga bari banacumbitse mu gipangu kimwe RUKUNDO Amos (izina ry’iritsindirano ku bw’impamvu z’umutekano we) yabwiye INSTINZI.COM ko mu byo NYEMAZI yaba azira harimo iby’uko yaba yaraketsweho gukorana n’abatavugarumwe na leta, uyu musore nta byinshi atangaza avuga ko bigoye kumenya ukuri ku mpamvu NYEMAZI yaba yaratawe muri yombi.

Dutegura iyi nkuru mu icukumbura twakoze icyo twabashije kumenya ni uko  ise umubyara NSHOKEYINKA Alexandre yabaye Burugumestri w’icyahoze  ari komini Bwisige , muri perefegitura ya Byumba hagati ya 1994 kugeza 1998 ubwo yeguzwaga n’ishyaka rya FPR Inkotanyi ku buryo butasobanukiye buri wese aho byavuzwe ko hari ibyo atumvikanyeho nayo.  

3. Umunyamakuru NTAMUHANGA Cassien

Umunyamategeko wa Cassien Ntamuhanga wafatiwe muri Mozambique mu 2021 avuga ko kugeza ubu atazi aho uwo yunganira ari, mu gihe hari amakuru avuga ko yaba yashyikirijwe ambasade y’u Rwanda i Maputo nayo ikaba yaramuzanye i Kigali mu ibanga rikomeye kubera umubano uri hagati ya leta ya KAGAME n’igihugu cya Mozambique.

Ntamuhanga yatawe muri yombi ku cyumweru tariki 23/05 /2021 ku kirwa cya Inhaca kiri mu burasirazuba bwa Maputo aho yari asigaye atuye, nk’uko polisi yabyemereye umunyamategeko we.

Mu 2017 Ntamuhanga yatorotse gereza mu Rwanda aho yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba, mu kwezi gushize yakatiwe adahari indi myaka 25 ku byaha nk’ibyo.

Abanyarwanda babiri baba i Maputo batifuje gutangazwa babwiye BBC ko bamenye ko abapolisi bashyikirije Cassien Ntamuhanga ambasade y’u Rwanda ngo imwohereze mu gihugu cye.

Cléophas Habiyaremye uhagarariye impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique avuga ko kugeza ubu batazi neza aho Ntamuhanga aherereye ndetse ko bishoboka ko yaba yarishwe cyangwa akaba arimo gukorerwa ibikorwa by’iyicarubozo i Kigali .

4.Eugene NDEREYIMANA

Ndereyimana wabuze mu 2019 afite imyaka 29, umugore we yabwiye BBC ko “bikomereye umuryango we kubura umuntu wari ubatunze batazi niba akiriho cyangwa yarapfuye”.

Madamu we Joselyne Mwiseneza yagize ati: “Ni urugamba rukomeye, abana baracyari bato, ntabwo babashije kubyakira, bahora bamutegereje, bambaza ngo ese papa ari hehe?”

Eugene NDEREYIMANA yabuze mu 2019, ubwo yari yitabiriye inama y’abayoboke b’ishyaka FDU Inkingi mu karere ka NYAGATARE n’ubu ntaraboneka.

Abandi bantu barimo abiganjemo abayoboke ba FDU Inkingi bikekwa ko bishwe nyuma yo kuburirwa irengero ni Illuminée Iragena (2016), Boniface Twagirimana (2018), na Venant Abayisenga (2020). Anne Marie MUREKATETE (2014) Viriginie UWAMAHORO (2014) HALERIMANA Sleman (2014)

2019 – 2022: Abantu hafi 300 barabuze.

Mu nama mpuzamahanga ya ‘Universal Periodic Review’ (UPR), iheruka kuba mu mwaka ushize hatangajwe ko abantu 300 baburiwe irengero mu Rwanda hagati y’umwaka wa 2019-2022.

Kuri Ingabire Victoire uri mu batavuga rumwe na leta abona FPR ikwiriye guhinduka.

« Ibikorwa byo gushimuta abantu biba bigamije gutera abantu ubwoba, imiryango yabo, abakorana nawe ndetse n’umuryango mugari w’abanyarwanda ugira ubwoba ukavuga uti ‘niba umuntu ashobora kuburirwa irengero mu gihugu gitoya gutya ntiyongere kuboneka’, ugasanga biteye ubwoba n’impungenge mu bantu.”

Leta y’uRwanda ishyirwa mu majwi mu gushimuta abatavuga rumwe nayo yo yisobanura ko

“Ukwimuka kutandikwa kw’abava mu byaro bajya mu mujyi, kwambuka imipaka binyuranyije n’amategeko ukamara igihe mu bindi bihugu, guhunga imyenda [amadeni], ibibazo mu bashakanye, na bamwe mu bajya mu mitwe y’inyeshyamba mu bihugu bituranyi ari byo bituma benshi bakomeje kuburirwa irengero.

Ibi bisobanuro ariko byamaganirwa kure n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human right Watch na Amnesty International bishinja uRwanda na leta ya KAGAME kuniga ibitekerezo n’ubwisanzure bw’abatavugarumwe na leta bikurizamo kwicwa, gufungwa, gukorerwa iyarubozo no gushimutwa.

NSENGUMUKIZA Prudence

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *