Niyonsenga Dieudonné uzwi cyane nka Cyuma Hassan kuri YouTube channel ye yitwa Ishema TV yafunzwe nyuma y’uko mu bujurire Urukiko rukuru rumuhamije ibyaha rugategeka ko ahita afatwa agafungwa nyuma yo kumukatira igihano cy’imyaka irindwi (7)

Cyuma HASSAN abaturage bakundaga kubera bavuga ko yabakoreraga ubuvugizi binyuze kuri Youtube ye ISHEMA TV yahamijwe ibyaha bine birimo icyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Urukiko Rukuru rwafashe umwanzuro w’uko afungwa imyaka irindwi (7) akanatanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwajuririye uwo mwanzuro.

Itangazo ryabwo rigira riti “Ubushinjacyaha bwajuririye urubanza Urukiko Rukuru rwahamijemo ibyaha Niyonsenga Dieudonné. Impamvu y’ubujurire bwa kabiri ni ukugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019.”

Ubushinjacyaha busaba ko hagumaho ibindi byaha bitatu yahamijwe ndetse n’ibihano.

Mbere, Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro w’urukiko rwisumbuye wo mu kwezi kwa gatatu wagize umwere Niyonsenga Dieudonné ku byaha byose yaregwaga, ahita arekurwa nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka yari amaze afunze.

Umucamanza mu rukiko aba afatwa nkufite imbaraga kurusha abanda bose , niyo mpamvu ariwe ufata icyemezo agendeye ku bimenyetso yahawe n’impande zombie ziba ziri mu rubanza. Uregwa ndetse n’ubushinjacyaha.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ryasohotse 2018 riteganya ko ntawe uhanirwa icyaha kidateganwa n’itegeko.

Ingingo ya 3 y’iri tegeko iragira iti Nta gihano hatari itegeko.

“Nta muntu ushobora guhanwa kubera gukora ikibujijwe cyangwa kwanga gukora igitegetswe bitari icyaha hakurikijwe amategeko y’igihugu cyangwa mpuzamahanga mu gihe byakorwaga”

Itegeko kandi rivuga ko ugukekeranya kose kurengera ukekwaho icyaha

« Le doute profite à l’accusé » ni ukuvuga ko kuba ubushinjacyaha bwarashidikanyije ku byaha Cyuma yahaniwe bagashyiramo n’ikitakiba mu mategeko ahana y’uRwanda byari bivuze ko iyi ari ingingo ikomeye igombaga kuba impamvu ikomeye ishobora gutuma Cyuma asaba kurenganurwa mu gihe cyose byaba bisabwe n’umunyamategeko we, akaba yatanga ikirego asaba ko urubanza rujya mu bujirire bushingiye ku nzira zo kujurira zidasanzwe (Special Appeal)  aho bisabwa ko hatangwa ubujurire hashingiwe Gusubirishamo urubanza ingingo nshya.

 

Ubundi uko igifungo kibarwa babara uburemere bw’icyaha cyakozwe, ingaruka cyagize, impamvu nyoroshyacyaha n’impamvu nkomezacyaha.

Ku manza zabayemo impurirane y’ibyaha (Concurrence of offences) umucamanza ateranya imyaka ya buri gihano hanyuma  mu ikatira (Sentencing) agatanga igihano kirusha ibindi kuremera mu byaha byakozwe.

Mu ngingo ya 61 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange havuga ko aba impurirane y’ibyaha iyo umuntu umwe (1) yakoze ibyaha byinshi kandi nta na kimwe muri byo cyaciriwe urubanza rwabaye ndakuka.

Mu gihe abanyamategeko ba Cyuma batasaba gukosora amakosa yakozwe mu rubanza rw’umukiliya wabo ubushinjacyaha bugasubizwa ku bujurire bwatanze  kiriya cyaha kigakurwamo hazateranwa ibihano bya biriya byaha bindi bitatu (3) Cyuma yahamijwe barebe igifite igihano kire kire abe ari cyo ahabwa.

Abanyamategeko ba Cyuma bafite uburenganzira bwo gutanga ubujurire bundi bisunze ingingo nshya bakagaragaza ko hari amakosa mu mategeko yakozwe bityo batanyuzwe n’imikirize y’urubanza .

Ikatira rishingiye ku cyaha kitabaho amakosa akomeye.

Icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu kiri mu byo CYUMA yahaniwe Cyavanywe mu mategeko  ahana y’uRwanda mu 2019.

Ntibikunze kubaho ko umucamanza yakora ikosa akaba yakatira umuntu igihano ashingiye ku cyaha kitabaho mu mategeko kuko kugirango umuntu ahanwe nuko agomba kuba yakoze ikibuzwa n’itegeko.

Niyo ubushinjacyaha bwakora ikosa bugashinja umuntu icyaha bugendeye ku cyaha kitaba mu mategeko umucamanza aba agomba kwitwararika mbere yo gufata umwanzuro kuko kugirango akatire ukekwaho icyaha ashingira ku buremere bw’icyaha cyakozwe, impamvu nkomeza cyaha n’impamvu nkomeza cyaha ndetse n’icyo amategeko ateganya ku cyaha cyakozwe, nyuma mbere yo gusoma urubanza rubanza kunyuzwa kwa perezida w’urukiko akareba nib anta makosa yaba ari muri urwo rubanza.

Ubushinjacyaha ntabwo ntibuba bwemerewe gukora ikosa mu gutegura ikirego gishinja kuko akenshi perezida w’inteko y’abashinjacyaha aba agomba gukurikirana niba mu birego biburanwa nta makosa aimo gukorwa mu bashinjacyaha babihawe

Ubundi ku mu nyamategeko wese ni ihame ko agomba kumenya amategeko, nta rwitwazo ko amategeko yahindutse utayazi kandi uyakoresha ufatira abantu ibyemezo bishobora kubarenganura cyangwa bikabarenganya mu gihe utaba ubikoze neza.

Kwibeshya kwabayeho mu rubanza rwa Cyuma bigeraranwa nkuko muganga yakora ikosa agatera serumu y’amazi umurwayi kandi yarakeneye kongererwa amaraso bikamuviramo gupfa.

Mu kwezi kwa kane 2020 Niyonsenga yafunzwe aregwa gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z’umutekano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gukoza isoni inzego z’umutekano.

Mu kwezi kwa gatatu 2021 yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye ahita arekurwa, ariko ubujurire mu rukiko rukuru bwahawe agaciro bamuhamya ibyo byaha akatirwa gufungwa imyaka irindwi hashingiwe no ku cyaha kitakibarirwa mu mategeko ahana y’URwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *