Eric ni umusore wavukiye muri Segiteri Nyabisiga, muri Komini Buyoga, mu cyahoze ari Byumba. Ni umwe mu barokotse ubwicanyi Inkotanyi zakoreye muri Byumba n’amajyaruguru y’u Rwanda yose, kuva mu mwaka w’1990 kugeza ubu.
Ubu bwicanyi ndengakamere Inkotanyi zakoreye mu bice byose bya Byumba, bwari bwarapanzwe, dore ko Gen. Kayumba Nyamwasa, wayoboraga izo ngabo, yatangaje ko gahunda yari ukwica igihumeka cyose gifitanye isano n’abahutu, hanyuma bakazahatera itabi.
Ni mu kiganiro Eric yagiranye na Tabby G YouTube Channel, igitangazamakuru cyashinzwe kandi kiyoborwa na Tabitha Gwiza, kikaba ikinyamakuru cyamamaye giha ijambo abantu batavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kigali.
Abajijwe impamvu n’uburyo Inkotanyi zabashije gutsemba ibihumbi by’Abahutu n’Abatutsi batazihunze mu majyaruguru y’u Rwanda, Bwana Eric yasubije ko byazoroheye cyane. Yagize ati:
“Nari mfite imyaka igera ku icyenda, ariko mbyibuka neza byose nk’ibyabaye ejo. Ingabo za RPF zaprofise icyo bise Zone TAMPO, yari yashyizweho n’amasezerano ya Arusha yavugaga ko Byumba ari zone isigara itarimo igisirikare, na kimwe cyaba icya Leta ya Juvenal Habyalimana, cyaba n’icya Paul Kagame waje kuba Perezida. Byumba, mbese, yari neutral. Nuko, mu masaha make nyuma y’uko RPF ihanuye indege igapfiramo Perezida Juvenal na Perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, yahise yinjira mu bice byose bya Byumba, itangira gukora akazi: irica imihana yose, yuzura imirambo y’abana, abagore, impinja n’abandi bose batashoboye guhunga kare.
“Eric yibaza impamvu iyo FPR yibuka cyangwa ikunamira Abatutsi bo muri ibyo bice, kandi ari yo yabatsembye, ivuga ko kuba baranywanye n’Abahutu, bagashakana ndetse bakabana neza na bo, ntaho bari batandukaniye n’Abahutu. “Mubo atajya yibagirwa hari umusaza w’Umututsi witwaga Stefano wishwe. Ngo yari yahungiye mu masaka; maze yumvishe Inkotanyi zije, avumbukamo , yaje yiruka aza asanga abasirikare b’Inkotanyi ababwira ati: ‘Mwari mwatinze kuza, bana bacu!’ Yaraje akomeza kubasanga nk’uwiruhukije. Niko kumufata, bamubwira kubereka aho abandi bihishe. Nuko amaze kubarangira aho abaturage bari bihishe, bamuhemba kumukubita ifuni mu mutwe, bamujugunya mu musarani w’umuturanyi we witwaga Muhutu.”
Tubibutse ko, mu gihe cya nyuma ya tariki ya 20 Mata 1994, ubwo RPF yari imaze kwigarurira byeruye umujyi wa Byumba, abasivili benshi bari bahungiye kuri Stade ya Byumba bashaka umutekano bishwe bose mukiswe Byumba Massacre .
Human Rights Watch ivuga ko, mu ijoro rimwe, ingabo za RPF zageze kuri iyo stade aho zari zagoteye abahutu barenga ibihumbi n’ibihumbi biganjemo abana, impinja n’abagore n’abasaza maze zikahabicira zikoresheje ibikoresho gakondo nk’imihoro,amafuni,imbunda na grenades. FPR kugirango ihishe ibimenyetso yavanye imirambo muri stade ijya kuyijugunya mu byobo rusanga ahazwi nko mu Miyove,Nyinawimana n’ahandi. Gusa babonye ko bishobora kuzamenyekana aho iyo mirambo iri kubera gutinya satellite zafataga amakuru imirambo yataburuwe ku ngufu ijyanwa gutwikirwa muri parike y’akagera.
Avuga ku rupfu rwa mushiki we mukuru witwaga Mukamulisa, waguye i Shagasha, hafi ya Paroisse ya Muyanza, aho Inkotanyi zatumije inama zikamwicana n’abasaga 1000.
Abasirikare ba RPA babeshye abaturage, barimo Mukamulisa n’umugabo we n’abana, zibabeshya ko zigiye kubaha umuceri n’ifu ya pâte jaune. Bakigera mu nama, zabwiye abagabo bari aho kuza bakajya kuzifasha kwikorera ibyo biribwa, nuko abagabo bose zirabajyana, ziberekeza mu mashuri. Bahageze, zirabazirika aho zabazirikiye amaboko inyumi mu buryo buzwi nko zamenyekaniyeho nko gutunenga cyangwa akandoyi zibakubita amafuni.
Bamwe bashoboye kwibohora birwanaho batangira kuzirwanya , Ibyo byatumye abasirikare benshi bari bagose aho hantu batangira kubarasa, bahereye ku birutse. Nuko imbaga y’abagore, barimo mushiki wanjye n’abana be, aho bari bicaye, na yo bahise bamenya ko byakomeye, batangira gukwira imishwaro. Nuko Inkotanyi zibarohamo za bayonette, strimu na grenades; abandi barimo gukubita amafuni abari gucika, abandi babarashisha imbunda zisanzwe. Nuko bose, barenga igihumbi, zibatsinda ho mu gihe gito.
Tumaze kumva ubuhamya bwa Eric, Ubwanditsi bwacu bwavuganye na we, bumubaza uko yumva ubutabera n’ubwiyunge byagerwaho mu Rwanda.
Mu ijwi rituje, Eric yabanje kwitsa umutima, agira ati:
“Jyewe, nk’umuntu uharanira kwishyira ukizana kwa rubanda mu Rwanda, sindi umuntu uvuga ngo bajye gutaburura amagufwa y’imiryango yacu, inshuti n’abavandimwe bacu b’Abahutu, kuko abenshi bariwe n’inyamaswa; abandi, benewabo, babajugunye mu matarasi, bakarenzaho itaka. Ndetse abo barengejweho itaka ubu, amagufa yabo yashyizwe mu nzibutso za Jenoside, ubu babita Abatutsi. Urugero rwiza ni amagufwa ari mu rwibutso rwa Mutete.”
Kuri jye, ubwicanyi n’ibindi byaha bikomeye byakorewe abasivili b’Abahutu mu gihe cy’intambara n’ibihe byakurikiyeho ntibigomba kwibagirana cyangwa guhishwa. Ahubwo, umuntu wese wabigizemo uruhare ku buryo bumwe cyangwa ubundi, na we yagombye kubiryozwa; twe abiciwe tugahabwa ubutabera ku bantu bacu bishwe.
Ikindi, ni uko Inkotanyi zitera igipindi Abanyarwanda ngo zaje kubarokora, kandi jye mbihamya neza ko zari zije gufata igihugu. Ubutabera mpuzamahanga bwagombye kubaza ba Gen. Nyamwasa Kayumba amakuru nyayo y’ibyo ingabo za FPR zakoze, zitsemba Abanyarwanda, cyane cyane Abahutu.
Kwibuka Abatutsi byagombye kudasiba amateka y’Abahutu bishwe, kandi kwibuka bose ntibisobanura guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi; ahubwo bisaba ko amateka y’u Rwanda yandikwa mu buryo bwuzuye, hagashakwa ukuri ku byaha byose byakorewe abasivili, hatitawe ku bwoko bwabo.
Eric ati: “Ubwiyunge burambye bushobora kubakwa gusa iyo ukuri kwose kuvuzwe, kandi ubutabera bugakurikizwa kuri buri wese.” Ku miryango myinshi y’Abahutu babuze ababo mu bihe by’ubwicanyi n’amakimbirane, igikomere kiracyariho, kandi bamwe bakaba bakibana n’agahinda ko kutamenya neza uko ababo Inkotanyi zabishe cyangwa aho zabajugunye.
Uko ni ko n’imiryango y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali, yaba abari imbere mu Rwanda cyangwa abahunze, yagiye ibura ababo mu bihe bitandukanye; bagiye bicwa kubera ibitekerezo cyangwa ibikorwa bya politiki.
Iyo hari ibimenyetso byerekana uruhare rw’abantu cyangwa inzego runaka muri izo mfu, birakwiye ko hakorwa iperereza ryigenga, kandi abaryozwa ibyaha bagashyikirizwa ubutabera.
Abasigaye ntibakwiye gukomeza kubaho mu gihirahiro no mu gahinda kadashira; bakeneye ukuri, kumenya aho ababo bari, kubibuka mu cyubahiro no kubona ubutabera. Kwemera ko ububabare bw’iyi miryango bwabayeho no gushaka ukuri ku bantu bose bishwe cyangwa baburiwe irengero, ni intambwe ikomeye yo kubaka u Rwanda rurangwa n’ubutabera n’amahoro arambye.